Victoire Ingabire : Isabukuru y'imyaka ibiri

Publié le par sitin-@-rwandahouse

 

 

VI behindbars

Murararitswe


Kw'italiki ya 16 Mutarama 2010, muribuka ko ariho intwari yacu madame Victoire Ingabire Umuhoza yasakaye mu Rwanda ajyanywe no gushinga ishyaka ryacu FDU INKINGI mu Rwanda no kwiyamamaza ku mwanya w'umuyobozi w'igihugu. Ibyo yagezeho ngo nyir'amaso yerekwa bike.


Kubera iyo sabukuru y'imyaka ibiri ishize, abarwanashyaka b'ishyaka ryacu  inshuti zo mu yandi mashyaka yo mu Buholandi, n'abagize société  civile baba mu Buholandi, bifuje gukora imyigaragambyo taliki ya 21 Mutarama 2012 i La Haye mu Buholandi. Bakazaboneraho umwanya wo gusaba igihugu cy'u Buholandi guhagarika ubufatanye mu bucamanza gifitanye n'ubutegetsi bw'igitugu bwo mu Rwanda.  Nyuma y'imyaka 17 ubwo bufatanye bumaze, byaragaragaye ko ntacyo bwahinduye mu mikorere igayitse y'ubwo bucamanza. Ibyo ntibyatubuza ariko no gushimira abaturage benshi bo muli icyo gihugu, bakomeje guhangayikishwa n'ihohoterwa rya madame Victoire Ingabire Umuhoza.


Nk'uko dusanzwe rero turi intwari igihe cyose byabaye ngombwa ko twigaragambya, haba ino mu Bubiligi, haba mu Bufaransa, haba ndetse no mu Buholandi, nagirango mbasabe ko twakwitabira iyo myigaragambyo turi benshi. Turateganya kugendera hamwe muli autocar, tukaba dusaba abifuza kwitabira icyo gikorwa kwiyandikisha kuli numéro za telefoni zikurikira:  0496930062 / 0486326222


Nk'uko bisanzwe tuzatanga umusanzu wa 10€ mu gukodesha iyo autocar . Mbasabye ko twakwima amatwi  amagambo n'impuha tukitabira  ibikorwa. Dushire ubwoba nk'uko Victoire yabushize nta kuntu twese hamwe tutazatsinda.


Pour le Comité
Joseph BUKEYE
Ushinzwe ubukangurambaga

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article