Afurika y’Epfo yanze ikifuzo cy’u Rwanda cyo kurwoherereza Jenerali Kayumba

Publié le par sitin-@-rwandahouse

kayumba02.jpgIgihugu cya Afurika y’Epfo kiratangaza ko gishobora kohereza Kayumba Nyamwasa mu Bufaransa cyangwa muri Espagne, nyuma yo kwanga icyifuzo cyo kumugarura mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda.


Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa gatatu na minisitiri w’iki gihugu Jeff Radebe ufite ubutabera mu nshingano ze, ubwo yasubizaga ibibazo yahatwaga n’inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo ku kibazo cya Nyamwasa, nk’uko byanatangajwe na Reuters, ibiro ntaramakuru by’abongereza.


Yasubije ati: “Ibyifuzo byo kohereza Jenerali Nyamwasa biturutse mu Rwanda, u Bufaransa na Espagne twarabyakiriye. Akanama kaza gufata umwanzuro wo kutemerera u Rwanda kuko yari yaramaze guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi biciye mu mategeko.”


Nyamwasa yahungiye muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Gatandatu 2010, nyuma yo kutumvikana na leta ya Kagame, nyuma akaza gushinjwa kuba ku isonga ry’ibikorwa byo gutera za gerenade mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu n’ubwo yakomeje kubihakana.


Uyu mugabo wagize uruhare mu ntambara yo kwibohora yahagaritse Jenoside, ndetse akaba umuntu ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda, ashinjwa n’Ubufaransa na Espagne kugira uruhare mu bwicanyi ahagana mu myaka ya za 90 ndetse no kuba inyuma y’ihanurwa ry’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.


Minisitiri Radebe yongeyeho ati: “ku bijyanye n’icyifuzo cyavuye mu Bufaransa na Espagne, byo turacyabyigaho.”

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, polisi y’u Rwanda yataye muri yombi agatsiko k’abantu ikekaho kuba abaterabwoba, inavuga ko gakorana na Nyamwasa mu kugira uruhare mu guhungabanya umudendezo w’igihugu.

 

[Iyi nkuru wayisanga mu kinyamakuru Igitondo.com]

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article